November 8, 2026

Order of Worship

Sermon - Andrew Wright - "The Peaceable Discomfort of Washing and Being Washed"

Yohana/John 13:1-15 (BYSB, CEB)

Umunsi wa Pasika utarasohora, Yesu amenya yuko igihe cye gisohoye cyo kuva mu isi agasubira kuri Se. Urukundo yakunze abe bari mu isi, ni rwo yakomeje kubakunda kugeza imperuka.

Bakirya ibyokurya bya nijoro, Satani yari yamaze koshya umutima wa Yuda Isikariyota mwene Simoni ngo amugambanire. Yesu amenye ko Se amweguriye byose, kandi ko yavuye ku Mana kandi ko asubira kuri yo, ahaguruka aho yarīraga yiyambura umwitero, yenda igitambaro aragikenyeza. Aherako asuka amazi ku mbehe, atangira koza ibirenge by'abigishwa no kubihanaguza igitambaro akenyeje.

Nuko yegera Simoni Petero na we aramubaza ati “Databuja, ni wowe unyoza ibirenge?” Yesu aramusubiza ati “Ibyo nkora ubu ntubizi, ariko uzabimenya hanyuma.” Petero aramubwira ati “Reka! Ntabwo nzemera na hato ko unyoza ibirenge.” Yesu aramusubiza ati “Nintakōza nta cyo tuzaba duhuriyeho.” Simoni Petero aramubwira ati “Databuja, noneho ntunyoze ibirenge byonyine, ahubwo unyuhagire n'amaboko, umese n'umutwe.”

Yesu aramubwira ati “Uwuhagiwe nta kindi agomba keretse kōga ibirenge ngo abe aboneye rwose. Namwe muraboneye, ariko si mwese.” Icyatumye avuga ati “Ntimuboneye mwese”, ni uko yari azi uri bumugambanire uwo ari we.

Nuko amaze kubōza ibirenge yambara imyenda ye, arongera aricara arababaza ati “Aho mumenye icyo mbagiriye? Munyita Shobuja n'Umwigisha, ibyo mubivuga neza kuko ari ko ndi koko. Nuko rero, ubwo mbogeje ibirenge kandi ndi Shobuja n'Umwigisha, ni ko namwe mukwiriye kubyozanya. Mbahaye icyitegererezo, kugira ngo mukore nk'uko mbakoreye.

Before the Festival of Passover, Jesus knew that his time had come to leave this world and go to the Father. Having loved his own who were in the world, he loved them fully.

Jesus and his disciples were sharing the evening meal. The devil had already provoked Judas, Simon Iscariot’s son, to betray Jesus. Jesus knew the Father had given everything into his hands and that he had come from God and was returning to God. So he got up from the table and took off his robes. Picking up a linen towel, he tied it around his waist. Then he poured water into a washbasin and began to wash the disciples’ feet, drying them with the towel he was wearing.

When Jesus came to Simon Peter, Peter said to him, “Lord, are you going to wash my feet?” Jesus replied, “You don’t understand what I’m doing now, but you will understand later.” “No!” Peter said. “You will never wash my feet!” Jesus replied, “Unless I wash you, you won’t have a place with me.” Simon Peter said, “Lord, not only my feet but also my hands and my head!”

Jesus responded, “Those who have bathed need only to have their feet washed, because they are completely clean. You disciples are clean, but not every one of you.” He knew who would betray him. That’s why he said, “Not every one of you is clean.”

After he washed the disciples’ feet, he put on his robes and returned to his place at the table. He said to them, “Do you know what I’ve done for you? You call me ‘Teacher’ and ‘Lord,’ and you speak correctly, because I am. If I, your Lord and teacher, have washed your feet, you too must wash each other’s feet. I have given you an example: Just as I have done, you also must do.