Pages Navigation Menu

Rooted Growing Branching

May 10, 2026

Order of Worship

Sermon: Commanding Love? Nurturing the Gift – Isaiah Ritzmann

1 Abakorinto/Corinthians 12:4-6, 31

Icyakora hariho impano z’uburyo bwinshi, ariko Umwuka ni umwe. Kandi hariho uburyo bwinshi bwo kugabura iby’Imana, ariko Umwami ni umwe. Hariho n’uburyo bwinshi bwo gukora, ariko Imana ikorera byose muri bose ni imwe.

Ariko nimwifuze cyane impano ziruta izindi. Nyamara dore ndabereka inzira irushaho kuba nziza.

There are different spiritual gifts but the same Spirit; and there are different ministries and the same Lord; and there are different activities but the same God who produces all of them in everyone. 

Use your ambition to try to get the greater gifts. And I’m going to show you an even better way.

1 Abakorinto/Corinthians 13:1-3, 13

Nubwo navuga indimi z’abantu n’iz’abamarayika, ariko singire urukundo, mba mpindutse nk’umuringa uvuga cyangwa icyuma kirenga. Kandi nubwo nagira impano yo guhanura, nkamenya ibihishwe byose n’ubwenge bwose, kandi nubwo nagira kwizera kose nkabasha gukuraho imisozi, ariko singire urukundo nta cyo mba ndi cyo. Kandi nubwo natanga ibyanjye byose ngo ngaburire abakene, ndetse nkitanga ubwanjye ngo ntwikwe ariko singire urukundo, nta cyo byamarira.

Ariko none hagumyeho kwizera n’ibyiringiro n’urukundo, ibyo uko ari bitatu, ariko ikiruta ibindi ni urukundo.

If I speak in tongues of human beings and of angels but I don’t have love, I’m a clanging gong or a clashing cymbal. If I have the gift of prophecy and I know all the mysteries and everything else, and if I have such complete faith that I can move mountains but I don’t have love, I’m nothing. If I give away everything that I have and hand over my own body to feel good about what I’ve done but I don’t have love, I receive no benefit whatsoever.

Now faith, hope, and love remain—these three things—and the greatest of these is love.

1 Yohana/John 3:11, 16-18

Ubwo ni bwo butumwa mwumvise uhereye mbere na mbere, ngo dukundane 

Iki ni cyo kitumenyesha urukundo icyo ari cyo, ni uko Yesu yatanze ubugingo bwe ku bwacu, natwe ikidukwiriye ni uko twatanga ubugingo bwacu ku bwa bene Data. Ariko se ufite ibintu byo mu isi, akareba ko mwene Se akennye akamukingira imbabazi ze, urukundo rw’Imana rwaguma muri we rute? Bana bato, twe gukundana urumamo mu magambo cyangwa ku rurimi, ahubwo dukundane mu byo dukora no mu by’ukuri.

This is the message that you heard from the beginning: love each other.

This is how we know love: Jesus laid down his life for us, and we ought to lay down our lives for our brothers and sisters. But if someone has material possessions and sees a brother or sister in need but refuses to help—how can the love of God dwell in a person like that? Little children, let’s not love with words or speech but with action and truth. 

BYSB, CEB