May 24, 2026
Pentecost
Sermon: “Who Are We? The Crew.” – Wendy Janzen – audio
Ibyakozwe n’Intumwa/Acts 2:1-8, 12
Umunsi wa Pentekote usohoye, bose bari bari hamwe mu mwanya umwe bahuje umutima. Nuko umuriri ubatungura uvuye mu ijuru umeze nk’uw’umuyaga uhuha cyane, ukwira inzu bari bicayemo. Haboneka indimi zīgabanije zisa n’umuriro, ururimi rujya ku muntu wese wo muri bo. Bose buzuzwa Umwuka Wera, batangira kuvuga izindi ndimi nk’uko Umwuka yabahaye kuzivuga.
When Pentecost Day arrived, they were all together in one place. Suddenly a sound from heaven like the howling of a fierce wind filled the entire house where they were sitting. They saw what seemed to be individual flames of fire alighting on each one of them. They were all filled with the Holy Spirit and began to speak in other languages as the Spirit enabled them to speak.
Muri Yerusalemu habaga Abayuda b’abaturage b’abanyadini, bari baraturutse mu mahanga yose ari munsi y’ijuru. Uwo muriri ubaye abantu benshi baraterana, batangazwa n’uko umuntu wese yumvise ba bandi bavuga ururimi rw’iwabo. Barumirwa bose baratangara bati “Mbese aba bose bavuga si Abanyagalilaya? None se ni iki gitumye twese tubumva bavuga indimi z’iwacu za kavukire?
Bose barumirwa, bibayobeye barabazanya bati “Mbese ibi ni ibiki?”
There were pious Jews from every nation under heaven living in Jerusalem. When they heard this sound, a crowd gathered. They were mystified because everyone heard them speaking in their native languages. They were surprised and amazed, saying, “Look, aren’t all the people who are speaking Galileans, every one of them? How then can each of us hear them speaking in our native language?
They were all surprised and bewildered. Some asked each other, “What does this mean?”
1 Abakorinto/Corinthians 12:4-7
Icyakora hariho impano z’uburyo bwinshi, ariko Umwuka ni umwe. Kandi hariho uburyo bwinshi bwo kugabura iby’Imana, ariko Umwami ni umwe. Hariho n’uburyo bwinshi bwo gukora, ariko Imana ikorera byose muri bose ni imwe, umuntu wese agahabwa ikimwerekanaho Umwuka kugira ngo bose bafashwe.
There are different spiritual gifts but the same Spirit; and there are different ministries and the same Lord; and there are different activities but the same God who produces all of them in everyone. A demonstration of the Spirit is given to each person for the common good.
BYSB, CEB