Pages Navigation Menu

Rooted Growing Branching

July 5, 2026

Order of Worship

Sermon: “Being Human ” – David Rogalskyaudio

Abaroma/Romans 7:15-25a  

Sinzi ibyo nkora kuko ibyo nshaka atari byo nkora, ahubwo ibyo nanga akaba ari byo nkora. Ariko ubwo nkora ibyo ndashaka, nemera ko amategeko ari meza. Nuko rero noneho si jye uba nkibikora, ahubwo ni icyaha kimbamo. Nzi yuko muri jye, ibyo ni ukuvuga muri kamere yanjye, nta cyiza kimbamo, kuko mpora nifuza gukora icyiza ariko kugikora nta ko, kuko icyiza nshaka atari cyo nkora, ahubwo ikibi nanga akaba ari cyo nkora. Ariko ubwo nkora ibyo nanga si jye uba nkibikora, ahubwo ni icyaha kimbamo. 

I don’t know what I’m doing, because I don’t do what I want to do. Instead, I do the thing that I hate. But if I’m doing the thing that I don’t want to do, I’m agreeing that the Law is right. But now I’m not the one doing it anymore. Instead, it’s sin that lives in me. I know that good doesn’t live in me—that is, in my body. The desire to do good is inside of me, but I can’t do it. I don’t do the good that I want to do, but I do the evil that I don’t want to do. But if I do the very thing that I don’t want to do, then I’m not the one doing it anymore. Instead, it is sin that lives in me that is doing it. 

Nuko rero mbona yuko amategeko anyifuriza gukora ibyiza, nyamara ibibi bikaba ari byo bintanga imbere. Nishimira amategeko y’Imana mu mutima wanjye, ariko mbona irindi tegeko ryo mu ngingo zanjy, rirwanya itegeko ry’ibyaha ryo mu ngingo zanjye. Yemwe, mbonye ishyano! Ni nde wankiza uyu mubiri untera urupfu? Imana ishimwe! Kuko izajya inkiza ku bwa Yesu Kristo Umwami wacu. 

So I find that, as a rule, when I want to do what is good, evil is right there with me. I gladly agree with the Law on the inside, but I see a different law a work in my body. It wages a war against the law of my mind and takes me prisoner with the law of sin that is in my body. I’m a miserable human being. Who will deliver me from this dead corpse? Thank God through Jesus Christ our Lord!  

Matayo/Matthew 11:16-19, 25-30 

“Ariko ab’iki gihe ndabagereranya n’iki? Bameze nk’abana bato bicaye mu maguriro bahamagara bagenzi babo bati  ‘Twabavugirije imyironge ntimwabyina, twaboroze ntimwarira.’ Kuko Yohana yaje atarya atanywa, bagira bati ‘Afite dayimoni.’ Umwana w’umuntu aje arya anywa, bagira bati ‘Dore iki kirura cy’umunywi w’inzoga, incuti y’abakoresha b’ikoro n’abanyabyaha.’ Ariko ubwenge bwerekanwa n’imirimo yabwo.” 

“To what will I compare this generation? It is like a child sitting in the marketplaces calling out to others, ‘We played the flute for you and you didn’t dance. We sang a funeral song and you didn’t mourn.’ For John came neither eating nor drinking, and they say, ‘He has a demon.’ Yet the Human One came eating and drinking, and they say, ‘Look, a glutton and a drunk, a friend of tax collectors and sinners.’ But wisdom is proved to be right by her works.” 

Muri iyo minsi Yesu aravuga ati “Ndagushima Data, Mwami w’ijuru n’isi, kuko wahishe ibyo abanyabwenge n’abahanga, ukabimenyesha abana bato. Ni koko Data, kuko ari ko wabishatse. 

“Byose nabihawe na Data, kandi nta wuzi Umwana w’ mana keretse Se, kandi nta wuzi Se keretse Umwana w’Imana, n’umuntu wese uwo Mwana ashatse kuyimenyesha. 

At that time Jesus said, “I praise you, Father, Lord of heaven and earth, because you’ve hidden these things from the wise and intelligent and have shown them to babies. Indeed, Father, this brings you happiness. 

“My Father has handed all things over to me. No one knows the Son except the Father. And nobody knows the Father except the Son and anyone to whom the Son wants to reveal him. 

“Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura. Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu, kuko kunkorera kutaruhije, n’umutwaro wanjye utaremereye.” 

“Come to me, all you who are struggling hard and carrying heavy loads, and I will give you rest. Put on my yoke, and learn from me. I’m gentle and humble. And you will find rest for yourselves. My yoke is easy to bear, and my burden is light.” 

BYSB, CEB