June 21, 2026
Sermon: “Zacchaeus, Hurry and Come Down” – Henry Paetkau
Luka/Luke 19:1-10
Yesu agera i Yeriko, arahanyura. Nuko hariho umuntu witwaga Zakayo, yari umukoresha w’ikoro mukuru kandi yari umutunzi. Ashaka kureba Yesu ngo amenye uko asa, ariko ntiyabibasha kuko abantu bari benshi kandi ari mugufi. Arirukanka ajya imbere, yurira umuvumu ngo amurebe kuko yari agiye kunyuraho.
Jesus entered Jericho and was passing through town. A man there named Zacchaeus, a ruler among tax collectors, was rich. He was trying to see who Jesus was, but, being a short man, he couldn’t because of the crowd. So he ran ahead and climbed up a sycamore tree so he could see Jesus, who was about to pass that way.
Yesu ahageze arararama aramubwira ati “Zakayo, ururuka vuba kuko uyu munsi nkwiriye kurara iwawe.” Yururuka vuba amwakira anezerewe. Abantu bose babibonye barabyivovotera bati “Dorere, agiye gucumbika ku munyabyaha!”
When Jesus came to that spot, he looked up and said, “Zacchaeus, come down at once. I must stay in your home today.” So Zacchaeus came down at once, happy to welcome Jesus. Everyone who saw this grumbled, saying, “He has gone to be the guest of a sinner.”
Maze Zakayo arahaguruka abwira Umwami Yesu ati “Dore Databuja, umugabane wa kabiri w’ibintu byanjye ndawuha abakene, kandi umuntu wese nambuye ndabimuriha kane.”
Yesu aramubwira ati “Uyu munsi agakiza kaje muri iyi nzu, kuko na we ari umwana wa Aburahamu, kandi Umwana w’umuntu yazanywe no gushaka no gukiza icyari cyazimiye.”
Zacchaeus stopped and said to the Lord, “Look, Lord, I give half of my possessions to the poor. And if I have cheated anyone, I repay them four times as much.”
Jesus said to him, “Today, salvation has come to this household because he too is a son of Abraham. The Human One came to seek and save the lost.”
BYSB, CEB