Pages Navigation Menu

Rooted Growing Branching

September 6, 2026

Order of Worship

Sermon: Allan Rogalsky

Matayo/Matthew 5:1-16; 18:15-20 

Abonye abantu benshi azamuka umusozi, maze kwicara abigishwa be baramwegera. Aterura amagambo ati

“Hahirwa abakene mu mitima yabo, Kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo.

Hahirwa abashavura, Kuko ari bo bazahozwa.

Hahirwa abagwa neza, Kuko ari bo bazahabwa isi.

Hahirwa abafite inzara n’inyota byo gukiranuka, Kuko ari bo bazahazwa.

Hahirwa abanyambabazi, Kuko ari bo bazazigirirwa.

Hahirwa ab’imitima iboneye, Kuko ari bo bazabona Imana.

Hahirwa abakiranura, Kuko ari bo bazitwa abana b’Imana.

Hahirwa abarenganyirijwe gukiranuka, Kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo.

“Namwe muzahirwa ubwo bazabatuka bakabarenganya, bakababeshyera ibibi byinshi babampora. Muzanezerwe, muzishime cyane kuko ingororano zanyu ari nyinshi mu ijuru, kuko ari ko barenganyije abahanuzi ba mbere.

Now when Jesus saw the crowds, he went up a mountain. He sat down and his disciples came to him. He taught them, saying:

“Happy are people who are hopeless, because the kingdom of heaven is theirs.

“Happy are people who grieve, because they will be made glad.

“Happy are people who are humble, because they will inherit the earth.

“Happy are people who are hungry and thirsty for righteousness, because they will be fed until they are full.

“Happy are people who show mercy, because they will receive mercy.

“Happy are people who have pure hearts, because they will see God.

“Happy are people who make peace, because they will be called God’s children.

“Happy are people whose lives are harassed because they are righteous, because the kingdom of heaven is theirs.

“Happy are you when people insult you and harass you and speak all kinds of bad and false things about you, all because of me. Be full of joy and be glad, because you have a great reward in heaven. In the same way, people harassed the prophets who came before you.

“Muri umunyu w’isi. Mbese umunyu nukayuka uzaryoshywa n’iki? Nta cyo uba ukimaze keretse kujugunywa hanze, abantu bakawukandagira.

“Muri umucyo w’isi. Umudugudu wubatswe ku mpinga y’umusozi ntubasha kwihisha. Nta bakongeza itabaza ngo baritwikirize intonga, ahubwo barishyira ku gitereko cyaryo rikamurikira abari mu nzu bose. Abe ari ko umucyo wanyu ubonekera imbere y’abantu, kugira ngo babone imirimo yanyu myiza, bahereko bahimbaze So wo mu ijuru.

“You are the salt of the earth. But if salt loses its saltiness, how will it become salty again? It’s good for nothing except to be thrown away and trampled under people’s feet. You are the light of the world. A city on top of a hill can’t be hidden. Neither do people light a lamp and put it under a basket. Instead, they put it on top of a lampstand, and it shines on all who are in the house. In the same way, let your light shine before people, so they can see the good things you do and praise your Father who is in heaven.

“Mwene so nakugirira nabi, ugende umumenyeshe icyaha cye mwiherereye, nakumvira uzaba ubonye mwene so. Ariko natakumvira umuteze undi cyangwa babiri, ngo ‘Ijambo ryose rikomere mu kanwa k’abagabo babiri cyangwa batatu.’ Kandi niyanga kumvira abo uzabibwire Itorero, niyanga kuryumvira na ryo, azakubeho nk’umupagani cyangwa umukoresha w’ikoro.

“Ndababwira ukuri yuko ibyo muzahambira mu isi bizaba bihambiriwe mu ijuru, kandi ibyo muzahambura mu isi bizaba bihambuwe mu ijuru.

“Kandi ndababwira yuko ababiri muri mwe nibahuza umutima mu isi wo kugira icyo basaba cyose, bazagikorerwa na Data wo mu ijuru. Kuko aho babiri cyangwa batatu bateraniye mu izina ryanjye, nanjye mba ndi hagati yabo.”

“If your brother or sister sins against you, go and correct them when you are alone together. If they listen to you, then you’ve won over your brother or sister. But if they won’t listen, take with you one or two others so that every word may be established by the mouth of two or three witnesses. But if they still won’t pay attention, report it to the church. If they won’t pay attention even to the church, treat them as you would a Gentile and tax collector. I assure you that whatever you fasten on earth will be fastened in heaven. And whatever you loosen on earth will be loosened in heaven. Again I assure you that if two of you agree on earth about anything you ask, then my Father who is in heaven will do it for you. For where two or three are gathered in my name, I’m there with them.”

BYSB, CEB